Skip to content
DiploTrack
15 of 22 FROM THIS SPEAKER

Rwanda (foreign ministry) (RWA)

Rwanda Press release: STATEMENT

2026-11-17 · data through unknown

SW · statement #35870 ·

Ikigo cy’Icyitegererezo cyakira Abimukira bagarurwa kiri kuganirwaho, kigomba kuba cyubahirije amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, amategeko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga, harimo n’arengera uburenganzira bwa muntu. Iki kigo kizakoreshwa gusa mu kwakira Abimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri kimwe muri ibi bihugu bitanu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kandi bafatiwe icyemezo gishobora gushyirwa mu bikorwa cyo gusubizwa mu gihugu bakomokamo cyangwa cyo kuvanwa muri icyo gihugu. …
Full original text (SW, 1,269 Characters) ▾

Ikigo cy’Icyitegererezo cyakira Abimukira bagarurwa kiri kuganirwaho, kigomba kuba cyubahirije amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, amategeko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga, harimo n’arengera uburenganzira bwa muntu. Iki kigo kizakoreshwa gusa mu kwakira Abimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri kimwe muri ibi bihugu bitanu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kandi bafatiwe icyemezo gishobora gushyirwa mu bikorwa cyo gusubizwa mu gihugu bakomokamo cyangwa cyo kuvanwa muri icyo gihugu. Ibi bivuze ko abo bimukira atari abantu bakeneye uburinzi mpuzamahanga, kandi ko nta yindi mpamvu n’imwe ibemerera gukomeza kuba muri ibyo bihugu bitanu. Iki kigo cy’icyitegererezo kizaha andi mahirwe abantu batemerewe gukomeza gutura mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Bazahabwa amahirwe yo kwinjira no kubaho mu muryango nyarwanda. Bazanagira amahitamo yo kuva mu Rwanda ku bushake, bagasubira mu bihugu bakomokamo cyangwa bakajya mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose ku buryo bukurikije amategeko. Igihe baba bemerewe n’amategeko gutura cyangwa kuba muri icyo gihugu, bazafashwa n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’u Rwanda, haba mu kubafasha kwinjira no kuba mu muryango w’icyo gihugu, cyangwa mu kubafasha gusubira mu bihugu bakomokamo ku bushake.

Machine translation (english, opus-mt:mul-en), not checked by a person ▾

The Watch Tower Publications Committee for Refugees is discussed in this article, which must be consistent with the European Union’s laws and international law on human rights. This facility will be used only to receive immigrants legally into one of the five European Union countries, and it has been decided on a possible return or expulsion from that country. This means that these immigrants do not need international protection; nor do they have any other reason to remain in those five countries. This symbolic altar will benefit others who are not allowed to live in the united European Union. They will be blessed to enter and live in a clean family. They voluntarily immigrated from Rwanda, returned to their native lands or moved to any other country in order to comply with the laws. When they are legally resident or resident in that country, they will benefit from the help of international and foreign families, either by helping them to enter and to become part of their own family or by helping them return to their homelands.

No tone or topic tags yet.